Iri somo ryitwa "Umusogongero ku buvanganzo nyarwanda", ryigishwa abanyeshuri biga muri Kibogora Polytechnic bageze mu mwaka wa Gatanu. Rigamije gufasha umunyeshuri kumenya icyo ubuvanganzo nyarwanda ari cyo, amateka y'ubuvanganzo nyarwanda, ingeri z'ubuvanganzo nyarwanda ndetse n'ibizikubiyemo. Iri somo kandi rizafasha umunyeshuri kumenya gusesengura buri ngeri y'ubuvanganzo, akamenya icyo ihatse, ndetse akanamenya akamaro imufitiye mu buzima busanzwe ndetse no mu mwuga azajya gukora narangiza kwiga.

Ubuvanganzo nyarwanda bwagize ibyiciro bibiri bikuru ari byo:
Ubuvanganzo bwa mbere y'umwaduko w'abazungu (Ubuvanganzo nyemvugo)
Ubuvanganzo bwa nyuma y'umwaduko w'abazungu (Ubuvanganzo nyandiko)

Mu buvanganzo nyemvugo na ho dusangamo ubuvanganzo nyabami n'ubuvanganzo bwo muri rubanda.
Nyuma y'umwaduko w'abazungu, u Rwanda rwatangiye kwigarurirwa n'ubuvanganzo bwo mu ndimi z'amahanga, ariko kugira ngo ubuvanganzo nyemvugo butazibagirana, umuhanga Alex KAGAME amaze kwiga gusoma no kwandika, ndetse agasoma interuro ivuga ngo "Les paroles s'envolent mais les ecrits restent", mu Kinyarwanda bisobanura ngo "Ibyo mu magambo biraguruka bikazimira, ariko ibyanditse byo ntibizimira", yafashe umwanya maze ashyira mu nyandiko bwa buvanganzo nyemvugo. Ibi ntibisobanura ko bwa buvanganzo bwari bubaye nyandiko.

Ubuvanganzo rero ni inkingi y'umuco, imigenzereze, imigirire n'imitekerereze y'abenebwo. Buri rurimi rugira ubuvanganzo, nk'uko buri muco na wo uba ubufite, kandi nta tandukaniro riri hagati y'ururimi n'umuco.

Murakoze.