Iyi mbumbanyigisho y'umusogongero ku rurimi rw'Ikinyarwanda n'iyigandimi igamije kugusongongeza ibi bikurikira:

Gusobanura ingingo z’ibanze zigize Iyigandimi rusange

Kuvuga inkomoko, iterambere n’uturango by’imvugo nyabantu

Gusobanura ikimenyetso nyarurimi no kugaragaza amabangikanya ya F. de Saussure

Kwerekana inzego z’isesengura mu Iyigandimi rusange mu Kinyarwanda

Gusobanura inshoza y’ururimi

Gusobanukirwa n’ubwumvane ndetse n’amoko yabwo

Gukoresha imimaro y’ururimi dukurikije R. Jackobson

Gutandukanya Iyigamajwi, Iyigamvugo, Iyiganteruro, Iyiganyito n’Iyigarutonde

Gusobanura inkomoko y’imvugo nyabantu

Kuvuga inshoza y’ikimenyetso nyarurimi n’uturango twacyo

Kuvuga amabangikanya ya F. de Saussure no kuyakoresha

Kurondora no gusobanura inzego z’isesengura

 Gusobanura inshoza y’ubwumvane n’imimaro y’ururimi dukurikije R. Jackobson